Abakeneye Indangamuntu bafite impamvu zihutirwa bazibona gute?
Ushaka indangamuntu mu buryo bwihutirwa yitwaza ibi bikurikira:
- Inyandiko kigaragaza ko akeneye ubufasha bwihutirwa;
- Kuba umuntu yishyuye amafaranga 1500 y'Indangamuntu ku rubuga Irembo.
Icyitonderwa:
- Abataye cyangwa bibwe indangamuntu baca ku rubuga Irembo mu gusaba iyindi;
- Abifotoje batarabona indangamuntu cyangwa se zigatinda bagana umukozi ushinzwe irangamimerere ku Murenge ubegereye, bagashyirwa ku mugereka, uwo mugereka ukoherezwa NIDA.
- Abakosoza indangamuntu nabo bagana umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge umwegereye bitwaje ibyangombwa bikosoraamakosa ari ku ndangamuntu ndetse n`icyemezo cy`Irembo kigaragaza ko bishyuye;
Icyitonderwa: Iyo indangamuntu imaze gukosorwa yoherezwa mu Murenge nyirayo yibarurijemo.